Ku nshuro ya mbere Guverinoma ya Nigeria yemeje itegeko rishyiraho ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri ku bagabo bakorera Leta bafite abagore babyaye.
Ni umwanzuro waje nyuma y’ibiganiro mpaka by’igihe kirekire byari bigamije guha abagabo uburenganzira nk’ubw’abagore ku bijyanye no kwita ku bana babo.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Abakozi ba Leta muri Nigeria, Folasade Yemi-Esan, yavuze ko ikiruhuko cyahawe abagabo ari umwanya babonye wo gukomeza ubumwe n’urukundo hagati yabo n’abana baba babyaye.
Yavuze ko icyo kiruhuko kizajya gihabwa abagabo bafite abagore babyaye n’abemeye kurera abana batarengeje amezi ane bavutse.
Mbere y’iri tegeko, abagore ni bo bahabwaga ikiruhuko cyo kubyara cyemewe n’amategeko.
Iki cyemezo kandi kije mu gihe muri Nigeria hari inkundura isaba abagabo kugira uruhare mu mirerere y’abana ubusanzwe byaharirwaga abagore.