in

Ibi ni ubunyamanswa! RIB yataye muri yombi umuganga wafashe kungufu umugore yari agiye kubyaza

Ibi ni ubunyamanswa! RIB yataye muri yombi umuganga wafashe kungufu umugore yari agiye kubyaza.

Mu Karere ka kirehe umuganga wakoreraga Ikigo ndera buzima cya Mahama yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gufata kungufu umubyeyi yari agiye kubyaza.

Amakuru dukesha umuseke, avuga ko uyu mubyeyi w’imyaka 23 yafashwe kungufu n’umuforomo w’imyaka 46 ubwo yari mu gikorwa cyo kumupima yitegura kumubyaza.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, Yagize ati “Ntabwo RIB izihanganira umuntu wese uzishora mu byaha nk’ibyo. Ni ubunyamwuga buke kandi ni ibikorwa bihanwa n’amategeko, gufatirana umuntu uri mu ntege nke warangiza ukamokorera ibyaha nk’ibyo.”

Ubu uyu muganga ari mu maboko ya RIB mu karere ka kirehe. Ndetse dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinja cyaha.

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore w’umuyisilamu wavuye i Kigali agiye mu mutambagiro mutagatifi i Maka yageze i Dubai ahurirayo n’uruva gusenya

Umuhanzikazi Mariya Yohana yerekanye urukundo rudasanzwe akunda umunyamakuru wa RBA Lucky Nzeyimana