Ibi ni ubunyamanswa! Ngororero abaturage batatu barakubiswe bakurwamo amaso – Amafoto
Mu murenge wa Muhanda mu karere ka Ngororero hari abaturage batatu basaba guhabwa ubutabera nyuma yaho bagenzi babo babakubise bakanabakuramo amaso.
Aba baturage bakubiswe na bagenzi babo babagora interest ndetse buri wese bamukuramo ijijo rimwe.
Biravugwa ko aba bagizi ba nabi babakubise batigize babiryozwa, gusa RIB yavuze ko yakiriye ikirego cy’aba baturage ndetse iperereza rikaba riri gukorwa.
RIB yagize iti ” ikirego cyabo twaracyakiriye kuri sitasiyo ya Kabaya, iperereza rikaba rikomeje kugira ngo ababigizemo uruhare bose bakurikiranwe bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.”