Usibye kuba ari umunyamideli,Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa  bakunzwe hano mu Rwanda kubera imiterere ye ihebuje , gusa ariko ushobora kureba uburyo ateye ukagirango ni umugisha Imana yamwihereye kandi nyamara ari ibintu yakoreye ku buryo n’undi mukobwa yabishatse yabigeraho,dore ko akora sport uko bwije n’uko bucyeye nk’uko  umunyamerikakazi Jen Selter wahindutse ikirangirire ku isi bacyesha gym abigenza
https://www.instagram.com/p/BNrlP7LADNZ/?taken-by=yegobcom&hl=en
Jen Selter ni umunyamerikakazi w’imyaka 23,mbere ntakindi yakoraga usibye gushyira ku mbuga nkoranyambaga  amashusho(video  ) n’amafoto bimugaragaza ari mu myitozo ngororangingo ibintu byamuteye gukundwa kugeza ubwo akurikirwa n’abasaga miliyoni 10 kuri instagram ndetse ubu ari mu bakobwa binjiza urutubutse babikesha uburyo bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga
Amber Rose,Jen Selter,Kendall Jenner,Naomi Campbell,Stella Maxuelle n’abandi benshi bagiye bahishurira ikinyamakuru Health Magazine ko gukora Sport byagiye bibafasha mu kugira umubiri bumva bishimiye,iyi ari  nayo nzira Kate Bashabe  yayobotse kandi umusaruro yatangiye kuwubona kuko buri uko bwije n’uko bucyeye  umubare w’abatsindwa n’uko ateye bakemera kumukurikira kuri instagram ugenda wiyongera.
https://www.youtube.com/watch?v=VQIsri-4OsA