Ibi bintu ntabwo bikwiriye u Rwanda kuko biteye isoni: Hamenyekanye impamvu yatumye abakinnyi babiri b’Amavubi bari i Kigali batazagaragara ku mukino uzahuza Amavubi na Senegal.
Abakinnyi barangajwe imbere na myugariro Manzi Thierry ndetse na Mugisha Bonheur ukina hagati mu kibuga nyuma y’uko basimbuwe na bagenzi babo ari bo Niyonzima Olivier Seifu na Mitima Issac haje kumenyekanye amakuru y’uko aba bose batari muri Libya ahubwo bibereye i Kigali aho baje mu biruhuko gusura incuti n’abavandimwe.
Impamvu nyamukuru yatumye aba bosore batazigera bakina uyu mukino kandi bari mu Rwanda n’uko ubwo bari muri Libya aho basigaye bakina mu ikipe ya Al Ahly Tripoli bahawe amatike y’urugendo ariko agoye cyane harimo nk’aho bari kumara amasaha agera kuri 12 bategereje indege ibazana i Kigali.
Aya matike Manzi Thierry na Mugisha Bonheur bakinira Al Ahly Tripoli yo muri Libya bafashe umwanzuro wo kuyanga ahubwo bahitamo kwitegera baza mu Rwanda gusura ababyeyi, incuti n’abavandimwe ndetse n’umukino uzahuza u Rwanda na Senegal bazawureba bari mu bafana nk’abandi bose.