in

Ibi bintu 20 nubikorana n’umukunzi wawe bizabafasha kuryoherwa n’urukundo kandi muhore mwishimanye.

Gukunda no gukundwa biba byiza ariko cyane cyane iyo hari icyo ubona bikumariye kuba mu rukundo. Mu gihe ufite uwo ukunda rero ntugomba kugereka akaguru ku kandi ngo wumve ko cyakemutse ahubwo ugomba guhora wita ku wo ukunda ushakisha icyo wamukorera. Hano twaguteguriye ibintu 20 wakorana n’umukunzi wawe mugahora mwishimanye kandi urukundo rukabaryohera mwembi.

1.Gerageza kumufata mu kiganza igihe muri kumwe mugendana, kuko ibi bituma akwiyumvamo cyane, akanumva ko utamuri kure.

2.Mu gihe uri kumwe n’uwo ukunda, jya ugerageza kumubwira mu ijwi ryoroheje ndetse akenshi nujya kumubwira akantu gasekeje cyangwa se k’ibanga ujye ukoresha kumwongorera, kuko ibi bituma yumva ibizongamubiri n’itandukaniro riri hagati yawe n’abandi.

3.Jya ukunda kumuha impano akenshi ndetse wibande ku zihendutse cyane rwose ngo kandi ujye ureba iyo atatekerezaga ko wamuha.

4.Niba kandi yagusuye, muhamagare umujyane mu gikoni mutegurane ifunguro. Urugero nk’umureti, agafiriti, gukaranga ubunyobwa n’ibindi. Ibi rero biramushimisha kabone n’iyo mwateka ibitaryoshye.

5.Numuramutsa, jya umuhobera cyane kandi umwegereye kabone n’iyo mwaba muherukana vuba.

6.Fata igihe umubwire mutemberane mujye ahantu kure n’amaguru kandi hitaruye nko ku mucanga, mu ishyamba n’ahandi.

7.Jya ukunda kumubwira ko ari we wenyine wifuza kandi utamubeshya.

8.Fata akanya igihe muri kumwe umufate ku rutugu, umurebe mu maso na we akurebe, mumare nk’iminota ibiri mutavuga, ubone umubwire ko umukunda nibiba ngombwa unamusome utamuteguje.

9.Kora akantu kerekana ko mukundana igihe muri no mu bantu benshi.

10.Muririmbire kabone n’ubwo waba udafite ijwi ryiza, we biramushimisha.

11.Mutumire aze musangire ifunguro haba mu rugo cyangwa se muri resitora.

12.Mujye mukorana gahunda zimwe na zimwe nko kujyana gusenga, kureba filime, umupira n’ibindi bitandukanye ariko mwirinde kubana ahantu hamwe (mu gipangu kimwe).

13. Mufate akaboko umurebe mu maso hanyuma umusome ku kiganza nurangiza uhite ugishyira mu gituza cyawe mu gice giherereyemo umutima (ibi biba byiza iyo bikozwe n’umuhungu).

14.Jya umusaba uburenganzira bwo kumuhamagara kenshi.

15.Jya wibuka amatariki afata nk’ingirakamaro mu buzima bwe nk’itariki ye y’amavuko, iy’umubatizo we, umunsi w’umutagatifu we n’izindi kandi umwereke ko wabyibutse.

16.Gerageza kumukorera ibintu bimwereka ko harimo ubwitange ariko wirinde kumubwira ko witanze. Wowe bikore, hanyuma we abibone utarinze kubimubwira.

17.Mu gihe wagize akazi kenshi, gerageza gushakisha byibura iminota mike ujye ahantu hatari urusaku hanyuma umuhamagare wibuke no kumubwira ijambo ngo “ndagukunda” (I love you).

18.Mufashe kwitoza kubwirana amagambo y’urukundo mu ndimi z’amahanga.

19.Gerageza kumushushanyiriza ibyishimo byo kuba ari we muri kumwe mu rukundo.

20.Kora ubushakashatsi umenye umwenda akunda mu yo ufite hanyuma ube ari wo wambara igihe cyose muri kumwe.

 

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agahinda k’umubyeyi umaze igihe kinini yumva umwana we bamwita inkende kubera uko yavutse|birababaje.

Umuhanzikazi Card B yashishikarije abakobwa kuzaha abasore impano y’ibyatsi kuri Saint Valentin.