in

Ibi bimenyetso nubibona ku mukunzi wawe uzamenyeko yikundira undi.

Abused angry scared african wife victim shows stop enough violence hand gesture, unhappy black woman afraid of fight with husband feels desperate about aggression, bad relationships, family conflict

Hari igihe ukundana n’umuntu ,ukishyiramo ko ari wowe akunda gusa ,nyamara afite abandi yikundira.Ibi bimenyetso icyenda (9) bizakwereka ko umukunzi wawe yifitiye abandi bamutwaye umutima.

1.Atangiza amahane no gushyamirana hagati yanyu

Ntabwo akwishimiye, niyo mpamvu ajya ahandi. Agiye kujya ashaka uko yashyira kutumvikana hagati yanyu mube mwanarwana. Azagushinja utuntu duto cyane, afate amakosa yose ayakwerekezeho.

2.Hari ibihinduka ku mubiri wawe

Byaba byiza cyangwa bibi birahari hari ikintu gihinduka ku mubiri wawe kandi bikaba ikimenyesto cy’uko uri kubeshywa. Iyo mubana mu buriri urabibona ntaba akikwishimira kuko aba arimo guhura n’abakurusha kwitwara neza muri icyo gikorwa. Ibi nibigenda neza icyo gihe azaba arimo gushaka kwihana.

3.Atangira kujya agushinja amakosa yose y’ibyabaye

Birumvikana ariko, uyu muntu ntabwo agukeneye mu buzima bwe kandi ntashaka guhita abikubwira. Aha azakomeza gushaka uko yakugaragaza nka nyirabayazana.

4.Ufite ibyiyumviro ko hari ikitagenda neza

Iyizere. Gushidikanya kwawe gufite ishingiro. Abandi baragushaka kuguma utegereje rero utekereza byinshi biguhuma amaso ukaguma ushyizwe inyuma y’umuryango aho utabona ariko gushidikanya kwawe n’umutima nama wawe ntibizakubeshya.

5.Telefoni ye na Mudasobwa bye atangira kubirinda cyane abiguhisha

Ibimenyetso byo bishingiye aha, ntabwo ashaka ko ukomeza kumumenyera amabanga ntazemera ko wegera igikoresho cye.

6.Azakunda kujya yigira mwiza rimwe na rimwe

Afite ipfunwe aterwa no kuba aguca inyuma. Nawe azi neza ko ibyo arimo gukora atari byiza. Uyu muntu mukundana rero najya kugushuka ashaka gusibanganya ibimenyetso azatangira kwigira mwiza kugira ngo yikureho amakosa akomeze akuryarye.

7.Ntakikwikoza! Asigaye akugendera kure

Byombi ntabihari, kumubona imbonankubone ntabihari yewe n’amarangamutima ye ntayo. Azatangira kujya agusaba kumuha umwanya. Atangire kujya agabanya uko yakwisanzuragaho,………

8.Atangira kwitwara nk’abandi bantu basanzwe akagufata nk’abandi rwose

Umuntu uri kugenda akuvamo, azakunda kumarana igihe n’abandi bantu batandukanye batari wowe. Nubona atangiye kujya akuburira umwanya uzabe umunyamakenga.

9.Ahisha amabanga ye y’umunsi

Uyu muntu wibeshya ko mukundana, ntabwo aba ashaka ko umenya amabanga ye y’umunsi we uko wagenze aho yanyuze cyangwa ibyo yakoze. Ntabwo azirekura nta n’ubwo azatuma umenya ayo makuru y’abo yahuye nabo kuko nawe azi neza ko bitazagushimisha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhungu dukundana yangize umugore we nyamara nigeze kumufata ansha inyuma| Sinkimukunda| Mungire inama

Bwa mbere kuva isi yaremwa, umukobwa w’imyaka 10 yabyaye