Abaturage bo mu Murenge wa Gatenga, Akagari ka Karambo, mu Mudugudu w’Amahoro, baguye mu kantu nyuma y’urupfu rw’umusore w’imyaka 28 bikekwa ko yiyahuye ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 16 Ukuboza 2024.
Uyu musore yasize ibaruwa yanditse, aho yasabaga ko umurambo we wagaburirwa inyamaswa mu ruhame aho gushyingurwa. Iyi baruwa yasize iteye ubwoba ndetse igaragaza ko ibyo yakoze byari biteguwe neza. Yasize asezeye abo biganye, abo bakoranye, anavuga ko nta mwana yigeze abyara cyangwa umukobwa yateye inda.
Abaturage bagaragaje ko batunguwe n’amagambo akakaye ari muri iyo baruwa, bakibaza icyamuteye gufata umwanzuro nk’uwo kuko nta bimenyetso by’indwara byari bimurangwaho. Hari amakuru avuga ko uyu musore yari afite amafaranga yari yarahawe mu kazi ngo yoherereze mugenzi we, ariko akayikenuza.
Ubwo abaturanyi bageragezaga kumutabara bamaze kumva atatse, basanze yamaze gushiramo umwuka. Iyi nkuru yateye impungenge, ndetse n’abayobozi b’Isibo nyakwigendera yabagamo bemeza ko amagambo ari muri iyi baruwa akwiye kwitabwaho.