in

I Nyarugenge; Umuzunguzayi yafashe ubugabo bw’umunyerondo washakaga kumwaka ibyo yacuruzaga

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Werurwe 2023, umugore w’umuzunguzayi ubikorera mu Murenge wa Nyarugenge, yarwanye n’umunyerondo wari urimo kumubuza gukomeza gucururiza mu muhanda bimuviramo gukomereka mu buryo bukomeye.

Abatangabuhamya babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko intandaro yo kugira ngo uyu muzunguzayi akomereke byatewe n’uko yambuwe ibyo yari arimo gucuruza agahita afata ubugabo bw’umunyerondo wari ubimwambuye arabukanda.

Bavuga ko ubwo uyu munyerondo yari arimo kwitabara, we n’uwo mugore baguye hasi bimuviramo gukomereka ku gutwi mu buryo bukomeye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, yabwiye IGIHE ko camera zishinzwe umutekano zagaragaje ko uyu muzunguzayi yari yafashe ubugabo bw’umunyerondo wamubuzaga gucuruza ndetse yakomeretse ubwo uwo muzunguzayi yitabaraga.

Yakomeje avuga ko uyu muzunguzayi akimara gukomereka imodoka y’umutekano mu Murenge wa Nyarugenge yahise imujyana ku Bitaro bya Kaminuza bya CHUK kugira ngo avurwe.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Birababaje cyane! Umugeni yitabye Imana ari gusezerana n’umugabo ahita asimburwa na murumuna we

Umutoza Haringingo yongeye gukora impinduka zidasanzwe mu bakinnyi 11 ba Rayon Sports bazabanza mu kibuga bahura na Etincelles FC