in

I Nyarugenge, Umugabo yasanze umugore we ari muri Ghetto y’umusore baturanye rwahanye inkoyoyo

Umugabo witwa Bigirimana Jean Claude wari uvuye mu kazi yaguye gitumo umugore we ari gusambana n’umusore baturanye.

Ibi byabereye mu kagari ka Nyabugogo mu murenge wa Kigali akarere ka Nyarugenge mu Gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 19 Ukwakira 2023.

Uyu mugabo avuga ko ubwo yari avuye mu kazi akora k’ubukarasi Nyabugogo yatunguwe no kubona umugore bashakanye asohoka mu nzu y’umusore baturanye yambara igitenge agana mu rugo rwe azi ko umwana we avuye ku ishuri.

Bigirimana akomeza avuga ko umugore yahise amukubita amaso atungurwa no gusanga ari umugabo we noneho amubajije aho avuye yambaye igitenge mu mabere ngo abura icyo avuga araruca ararumira.

Ku rundi ruhande, uyu mugore ushinjwa guca inyuma umugabo we ahakana aya makuru yivuye inyuma.

Uyu musore ukekwaho gusambanya umugore w’abandi, abihakana yivuye inyuma.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ndagira inama RIB yo gukodesha sitade Amahoro” Umutesi Scovia nyuma yo kubona ibyabaye kuri Jean Paul yagiriye inama RIB yo gukodesha sitade Amahoro ngo bajye bayikoresha ikintu cyatangaje benshi – videwo

Imfura igenda nka se! Umuhungu wa Cristiano Ronaldo agiye gukina mu ikipe imwe na se