Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Mageragere haravugwa inkuru y’abagabo bagiye gutekera imitwe umukecuru bamubeshya ko isambu yahawe n’ababyeyi be ko bayiguze.
Uyu mukecuru yatunguwe no kubona abagabo atazi, baje bamubwira ko ubutaka yahawe nk’umurage babuguze, ndetse ko ngo banakoze ihererekanya ryabwo, gusa uyu mukecuru we akibaza uwo babuguze na we kandi atarigeze agurisha.
Aba bagabo baje berekana impapuro zigaragaza ko ubu butaka babuguze gusa ntabwo hagaragara aho uyu mukecuru yasinye yemeza ko abugurishije.
Abaturanyi b’uyu mukecuru bavuga ko yarenganurwa agahabwa uburenganzira busesuye ku butaka bwe ndetse akanacungirwa umutekano kubera ko ashobora kugirirwa nabi n’aba bavuga ko yabagurishije kugira ngo begukane ubutaka bwe.
Ni mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mageragere avuga ko uyu mukecuru yabagana agatanga ikirego kuri RIB bagakurikirana uyu mugabo uvuga ko yaguze ubutaka.