in

I Nyarugenge ntacyo amafaranga atazabakoresha: Umucuruzi yahisemo kwiyitirira igitsina cye kugira ngo akurure abakiliya benshi

Mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Nyakabanda, mu kagari ka Munanira II, hari umugore wiyise uko ubusanzwe bita igitsina cy’umugore mu kinyarwanda(Igit**a) kugira ngo areshye abakiliya benshi b’abandi bacuruza inzoga muri ako gace.

Umubyeyi witwa Mukamugema Espérance, yahamirije Igihe dukesha iyi nkuru ko na we yatunguwe cyane no kumva umugore witwa iryo zina maze acyeka ko ari indaya bityo agira amatsiko yo kujya kumureba gusa agezeyo ngo yatunguwe no gusanga ari umubyeyi mugenzi we mwiza kandi abona nta soni aterwa no kwitwa iryo zina.

Espérance akomeza avuga ko nyuma yo kumva uwo mugore yirahita iryo zina mu bagabo banywera iwe, yaramwegereye arabimubuza undi amubwira ko n’abo mu muryango we babizi kandi ko rituma buri mugabo wese yifuza kunywera iwe.

Gusa ariko abana b’uyu mubyeyi wiyise iri zina ubusanzwe ridakunze kuvugirwa mu ruhame, bo bamubujije kuryitwa ngo kuko ribatera ipfunwe mu bandi bana, maze nyina ababera ibamba.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Byateshejwe agaciro: Inkuru nziza ku bakunzi ba Alec Baldwin icyamamare muri filime

Ntabwo biraza koroha: Umugabo yagaragaye ari kuri Moto yambaye imyenda bajyana koga(ifoto)