in

I Nyarugenge akazi gakomeje kubura kugeza aho hari abirirwa bazengurukana inyama mbisi mu ndobo (AMAFOTO)

I Nyarugenge akazi gakomeje kubura kugeza aho hari abirirwa bazengurukana inyama mbisi mu ndobo.

Iyo utembereye i Nyabugogo cyane mu Kagari k’Akabahizi mu Murenge wa Gitega mu gace kegereye ibagiro, uhura n’abagore n’abagabo baba bari kugenda mu muhanda bacuruza inyama mbisi.

Bamwe mu batuye muri aka gace bavuga ko batewe impungenge n’ubu bucuruzi bw’inyama mbisi bukorerwa mu muhanda cyane mu tuyira twihishe kuko ahanini baba batazi ko amatungo yabazwe.

Uwitwa Uwamahoro Claudine yagize ati “Hatagize igikorwa ziriya nyama zatera abantu indwara kubera uburyo ziba zimeze, ziba zitumaho amasazi zinafite impumuro mbi?”

Byukusenge Olivier we ati “Nonese wabwirwa n’iki atari inyama z’imbwa cyangwa izindi nyamaswa ko n’abazicuruza uba ubona utazi ukuntu bameze?”

Yasabye inzego zibishinzwe guhagurukira iki kibazo mu maguru mashya izi nyama zitaratangira kugira ingaruka ku bantu.

Kayumba Vianney we yavuze ko izi nyama zigenda zizunguzwa muri aka agace ari izo abakozi bakora mu ibagiro rya Nyabugogo baba bibye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega ubu bucuruzi bukunze kugaragaramo, Mugambira Etienne, yavuze ko iki kibazo atari akizi ariko agiye kugihagurukira.

Ati “ Simpamya ko ubuzunguzayi bw’inyama buriho kuko n’ubundi ubuzunguzayi busanzwe nabwo tugerageza kuburwanya ariko niba buriho turakomeza gushyiramo imbaraga tubirwanye kuko birumvikana ko ari ubucuruzi budasanzwe.”

Yongeyeho ko bashyizeho amabwiriza y’uko inyama zigomba kujya zisohoka mu ibagiro hari aho zajyanywe ndetse bagiye gushyira imbaraga mu kurwanya ubu bucuruzi butemewe.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Real Madrid yabatije ikipe mu gihe Manchester United yatsinze nta nkuru

Mu gakanzu katarimo akenda k’imbere ko hejuru kandi kagufi, umunyamakuru wa RBA yagaragaje imiterere ye yohogoje benshi barimo n’aba-Rayon yatangaje kuri Rayon Day (AMAFOTO)