in

I Kigali, Umusore yishe umukobwa yateye inda ikaza kuvamo nyuma yo kumwivugana na we yanze ko bamufunga ahitamo kwimanika

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2023, umusore yavuzweho kwica umukobwa w’inshuti ye, na we ahita yiyahura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kimisagara, Ufiteyezu Jean Damascene yemeje aya makuru.

Gitifu avuga ko babimenye ahagana saa tatu z’ijoro.

Yagize ati:”Ni umusore wishe inshuti ye y’umukobwa bigeze gukundana amutera inda asubira iwabo ku Ijwi nyuma inda iza kuvamo. Umukobwa yaje kugaruka mu mujyi umusore amucumbikishiriza iwabo(nyina w’umuhungu) kuri ubu yari ahamaze ukwezi”.

“Abaturage batabaje bavuga ko mu Murenge wa Kimisagara, Akagari ka Tabaro, Umudugudu wa Mugina hari umurambo. Bahageze basanga aryamye hasi yanigishijwe umwenda, mu gihe bari gukora iperereza basanga mu cyumba hari n’umurambo w’umusore umanitse mu mugozi”.

Uyu musore yitwaga Ntakirutimana Vincent w’imyaka 29 naho umukobwa akitwa Bazizane Ange.

Nyina w’umuhungu yahise ajyanwa kwa muganga kuko yari yahungabanye.

Ni mu gihe imirambo ya ba nyakwigendera ijyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyarugenge.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kamonyi: Umukobwa w’imyaka 25 wari ufite uburwayi bwo mu mutwe yarasambanyijwe ubundi aricwa none ababikoze bari mu mazi abira

Afite uruvugiro! Rutahizamu Victor Mbaoma usigaye ari inshuti n’abafana ba APR FC yatangaje amagambo amuri ku mutima nyuma yo gutsinda Mukura VS