in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

I Kigali: Ubukwe bupfiriye mu rusengero intambara irarota

Mu mujyi wa Kigali, ubukwe bwapfiriye mu rusengero. Ni nyuma yuko umukwe wari ugiye gusezerana ngo yari afite umugore wundi babyaranye abana 5 ndetse muri abo 5 ngo harimo 2 uwo mugabo yatwaye akabamwimaho uburenganzira.

Nkuko amashusho dukesha Afrimax Tv abigaragaza, uyu mubyeyi wabyaranye n’uyu mugabo ngo yahamagawe ku munsi w’ubukwe n’inshuti ye imubwira ko umugabo babyaranye agiye gukora ubukwe. Uwo mubyeyi yahise yitegura vuba vuba kugirango aze kugera aho umuhango wo gusezerana uri bubere. Akihagera yinjiye vuba vuba ari nako arira anavuga cyane asaba ko uwo mugabo babyaranye yamuha abana be yajyanye akabirerera kuko adashaka ko abana be babaho nk’imfubyi kandi ahari.

Umubyeyi yagaragaje agahinda kenshi

Nyuma y’amarira ndetse n’agahinda k’uyu mubyeyi, Abageni bahawe akanya ko kwiherera bashyirwa mu cyumba gusa nyuma y’igihe baje gusohokamo. Umugeni yari yinjiyemo yambaye agatimba gusa mu gusohokamo yaje yatwikuruwe.

Urusengero rwahisemo kudasezeranya aba bageni kubera ikibazo cy’uriya mubyeyi maze ibyari ubukwe bihinduka ibindi bindi. Abageni barataha ndetse n’abari bitabiriye ubukwe nabo barataha.

Abageni bahise bataha

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Ndimbati yabwiwe nyuma yo kugaragaza ko agiye kubyarana na Bijoux.

Bakobwa, hano hari amayeri yabafasha kugusha neza abakunzi banyu.