Mu mujyi wa Kigali, ubukwe bwapfiriye mu rusengero. Ni nyuma yuko umukwe wari ugiye gusezerana ngo yari afite umugore wundi babyaranye abana 5 ndetse muri abo 5 ngo harimo 2 uwo mugabo yatwaye akabamwimaho uburenganzira.
Nkuko amashusho dukesha Afrimax Tv abigaragaza, uyu mubyeyi wabyaranye n’uyu mugabo ngo yahamagawe ku munsi w’ubukwe n’inshuti ye imubwira ko umugabo babyaranye agiye gukora ubukwe. Uwo mubyeyi yahise yitegura vuba vuba kugirango aze kugera aho umuhango wo gusezerana uri bubere. Akihagera yinjiye vuba vuba ari nako arira anavuga cyane asaba ko uwo mugabo babyaranye yamuha abana be yajyanye akabirerera kuko adashaka ko abana be babaho nk’imfubyi kandi ahari.
Nyuma y’amarira ndetse n’agahinda k’uyu mubyeyi, Abageni bahawe akanya ko kwiherera bashyirwa mu cyumba gusa nyuma y’igihe baje gusohokamo. Umugeni yari yinjiyemo yambaye agatimba gusa mu gusohokamo yaje yatwikuruwe.
Urusengero rwahisemo kudasezeranya aba bageni kubera ikibazo cy’uriya mubyeyi maze ibyari ubukwe bihinduka ibindi bindi. Abageni barataha ndetse n’abari bitabiriye ubukwe nabo barataha.