I Kigali, abasore babiri bafatanye mu mashati ubundi baterana amangumi bapfa ibiceri bibiri by’ijana [200 Frw]
Ku Gicamunsi cyo kuri icyi cyumweru ahagana Saa Kumi n’imwe nibwo abasore babiri bishyuza amafaranga y’isuku mu isoko rya mulindi riherereye mu Karere ka Gasabo bafatanye mu mashati.
Intandaro ya byose ni ibiceri bibiri by’ijana.
Nk’uko bitangazwa na Igika News, ngo umusore wishyuzwaga bakunze kwita HipHop usanzwe ari umucuruzi muri iri soko rya Mulindi, yatwawe umwenda we kuwa Kane tariki 12/10 ubwo bazaga kumwishyuza.
Abamwishyuzaga baje kugaruka ku cyumweru tariki ya 15/10, bakihagera yabatse umwenda we niko gushyamirana bahita bafatana mu mashati.
Bakimara gufatana baje gucyizwa n’abakuriye abo basore bishyuza umusanzu mu isoko.
Amakuru ava mu bacuruzi bacururiza muri iryo soko, bavugaga ko n’ubundi mu busanzwe aba basore bishyuza aya mafaranga basanzwe badacana uwaka n’uwo Hip Hop.