in

I Kigali, Abanyonzi bakoze imyigaragambyo batora inkamba z’amabuye bamenagura imodoka z’abandi, abanyerondo bari baje kubafata babonye bikomeye bafumyamo bariruka

I Kigali, Abanyonzi bakoze imyigaragambyo batora inkamba z’amabuye bamenagura imodoka z’abandi, abanyerondo bari baje kubafata babonye bikomeye bafumyamo bariruka.

Ibi byabaye ku wa gatanu w’icyumweru dusoje mu ijoro ryaho, bibera mu muhanda Karuruma – Gatsata.

Nk’uko bitangazwa na BTN TV, ngo ahagana saa mbili z’ijoro abanyerondo bazanye n’imodoka y’umutekano baza gupakira amagare yarengeje amaha yagenwe.

Abanyonze bo bavuga ko nta muntu warengeje amasaha ko ahubwo aba banyerondo baje bagafunguza aho babika ayo magare bagatangira kuyapakira.

Aba banyonzi bakibona ko amagare yabo atangiye gupakirwa, bitabaje inkamba z’amabuye ubundi bafunga uyu muhanda ndetse banamennye ibirahure bya zimwe mu modoka.

Abanyerondo bari baje gupakira ayo magare, babonye ibuye rivuza ubuhuha ubundi bafumyamo bariruka.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Senegal yahannye ikipe y’igihugu ya Cameroon

Kapiteni wa Rayon Sports mu muryango usohoka muri iyi kipe akajya kwishakiriza ahandi batamuzi