in

I Huye habereye impanuka y’imodoka yagonze bamwe mu bari bagiye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR INKOTANYI abenshi bagasiga ubuzima

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kamena 2024, mu karere ka Huye habereye impanuka y’imodoka yagonze bamwe mu bari bagiye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR INKOTANYI.

Ubwo bamwe mu baturage bari bavuye mu Murenge wa Karama, mu Kagari ka Gahororo bageraga mu Mujyi wa Huye ahazwi nko mu Matyazo munsi y’urusengero rwa ADEPR, bisi yari itwaye abantu bavaga mu Karere ka Nyaruguru yahise igonga abo banyamaguru kuko umuhanda warimo abantu benshi, maze abagabo babiri n’abagore babiri bahita bitaba Imana.

Ubwo yasozaga ijambo, Perezida Kagame yihanganishije imiryango yabuze abayo, anihanganisha abakomeretse.

Ati “Nigeze kumva ko hari impanuka yabaye ubwo bazaga hano bamwe bagatakaza ubuzima abandi bagakomereka, nagira ngo mbabwire ko nifatanyije namwe, hanyuma abavandimwe babo, imiryango yabo, abakomeretse turi kumwe nabo. Harakorwa igishoboka cyose abakomeretse kugira ngo bavurwe, ariko ndanababwira ko muri ibi byose turimo mugerageze. Ntawe ubuza impanuka kuba ariko hari ukuntu abantu bakora bikabigabanya. Tugerageze ibishoboka. Dukore ibishoboka turebe ko ibi byishimo, akazi kadutegereje imbere kagiye gukorwa twabinyuramo neza tugabanyije izo mpanuka.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface yavuze ko abantu bane bahise bapfa abandi bane nabo bagakomereka, ubu bakaba bari mu Bitaro bya Kaminuza bya Huye(CHUB), mu gihe umushoferi wari utwaye imodoka we yahise atoroka akaba ari gushakishwa.

Mu minsi ya mbere nabwo hari ukuntu abantu bihuse baragwirirana havamo abandi nka babiri bapfuye, n’umuntu umwe ntagapfe binyuze muri ubwo buryo. Tugerageze uko dushoboye ariko twifatanye n’abo bagize ibyago.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwenya Clapton Kibonke yazinditse mu cyakare ajya gukoropa umuhanda Kigali – Huye – VIDEWO

Byashoboka ko yagaruka kurya inoti z’i Kigali! Rutahizamu Michael Sarpong wamwenyuzaga aba Rayon ubu uwamwifuza yamutwarira ubuntu