in

I Accra muri Ghana habereye umuhango wo kuzirikana ubuzima n’ibikorwa by’ubutwari bya Christian Atsu – AMAFOTO

Mu murwa mukuru wa Ghana, Accra habereye umuhango wo kuzirikana ubuzima n’ibikorwa by’ubutwari bayaranze Christian Atsu wahitanywe n’umutingito karahabutaka wibasiye igihugu cya Turkey.

Nta gihe kinini gishize amakuru amenyekanye ko Christian Atsu yitabye Imana nyuma y’igihe kingana hafi n’ibyumweru bibiri ashakishwa mu nkutu z’inzu.

Thomas Partey waraye uhaye icyubahiro Christian Atsu

Christian Atsu yari umukinnyi w’umupira w’amaguru w’imyaka 31 y’amavuko akaba yarakiniye amakipe atandukanye i Burayi arimo FC Porto, Newcastle United, AFC Bournemouth na Chelsea’s. Atsu yaje kwerekeza mu gihugu cya Turkey akinira Ikipe ya Hatayspor arinaho umutingito wabaye ku itariki 6 Gashyantare , wamutuyeho inyubako akitaba Imana.
Ahashyizwe ikimenyetso cyo kuzirikana Christian Atsu

Nyuma y’ibikorwa byo kumushakisha , ku itariki 18 Gashyantare umubiri wa Atsu warabonetse, ku itariki 19 ugezwa muri Ghana.
Kuri ubu mu murwa mukuru Accra hari kubera ibikorwa bibanziriza ishyungurwa rye rizaba ku itariki 17 Werurwe.
AMAFOTO:


Imbyino gakondo nazo ntizibura


Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yishe papa we afatanyije n’undi mugore

Ese shaddy usinda no kucyumweru, amashusho ya Shaddy Boo icupa yarifiningije araza gusiga inkuru muri iyi weekend(Videwo)