in

Huye! Umukozi wo mu rugo w’umukobwa yasambanyije umwana w’umuhungu yareraga ku izuba rya saa munani

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umukobwa w’imyaka 23 ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka icyenda yareraga.

Icyaha uregwa akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 29 Nzeri 2023 nyuma ya saa sita, mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, mu cyumba umwana yararagamo ubwo yari avuye ku ishuri.

Uyu mukobwa asobanura ko ubwo yari arangije kugaburira uwo mwana yagiye kuryama, amusangayo na we agiye kuruhuka, amuryama iruhande birangira amusambanije.

Umwana yaje kubivuga ubwo yajyaga kwihagarika akababara, anasobanura ko bitari ku nshuro ya mbere amusambanya.

Ukekwa abisabira imbabazi. Icyaha akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu hashingiwe ku biteganywa mu ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Undi munyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda yitabye Imana nyuma y’umunsi bashyinguye undi

Guseka ntibyari byemewe! Umutoza Zelfani wirukanwe yari yariyamye abakinnyi ba Rayon Sports ko nta muntu ashaka umusekera