in ,

Huye: Umugore yabyaye abana babiri bafatanye

Umugore wo mu Karere ka Huye yibarutse abana babiri b’impanga bafatanye igice cyo ku nda ariko bameze neza nk’uko ubuyobozi bw’ibitaro yabyariyemo bubitangaza.

Uyu mubyeyi w’imyaka 30 y’amavuko asanzwe atuye mu kagari ka Mutunda, umurenge wa Mbazi, yabyariye ku bitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB, taliki ya mbere Ukuboza 2017.

Ubuyobozi bwa CHUB buvuga ko abo bana b’abakobwa bavutse bafatanye igice cyo ku nda ariko buri wese ibice bye by’urwungano ngogozi bikora neza, baranywa amata nta kibazo, baronka neza, barituma neza ndetse n’umubyeyi wababyaye ameze neza.

Dr Christian Ngarambe, inzobere mu bijyanye no kubaga abantu ndetse akaba anahagarariye ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro bya CHUB, avuga ko abo bana bavutse bagejeje igihe ndetse ko bameze neza, gusa ngo ntibaramenya neza ibice by’umubiri bahuriyeho kugira ngo bamenye neza niba babatandukanya.

Ati “Abana bavutse neza bagejeje igihe, bose hamwe bavukanye ibiro bine, baronka neza, ariko kugeza ubu ntiturabasha kwemeza 100% ngo tumenye ibice by’umubiri bahuriyeho n’ibyo badahuriyeho kugira ngo dutangire gutekereza itandukana ryabo.”
Akomeza avuga ko mu cyumweru gitaha abo bana b’abakobwa bamaze kwiyongera ibiro bazakorerwa ibizamini harebwa niba byashoboka kubatandukanye.

Nyina w’aba bana yavuze ko yumva ameze neza kandi yatangiye gutora agatege, kandi yizeye ko ubuzima buzakomeza kugenda neza.

Ati “Nta kibazo narabyakiriye kandi ndumva intege ziza gake gake, narihanganye niko Imana yabigennye”.

Icyakora avuga ko asanzwe abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kibarizwamo abatishoboye, abyaye ku nshuro ya kane kandi nta mugabo agira kuko aba iwabo hamwe na nyina.

Avuga ko uwamuteye inda y’izo mpanga atamwitaho kuko atigeze aza no kumusura kwa muganga. Yifuza ko abagiraneza bamufasha kuko atabashije kurera abo bana.

Source:igihe.com

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru ibabaje kubafana ba Paul Pogba n’ikipe ya Manchester United

Abagana Monaco Cosmetics bakomeje kudabagizwa n’impanzo za Noheli