Mu karere ka huye intara y’amagepfo jamwe mu turere dufite umugi wunganira Kigali, hakomeje kugaragara ikibazo cy’abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe bahora biyongera ku mihanda ya Huye.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko ikibazo cy’abafite uburwayi bwo mu mutwe gihangayikishije ariko bari gushaka uko gikumuka.
Ati “Ni ikibazo koko kandi gihangayikishije, ngira ngo mu ibarura ryakozwe ku bufatanye na RBC habarurwaga abantu 60 mu karere. Twateganyije mu ngengo y’imari ubufasha bashobora guhabwa igihe bagiye kwa muganga kuko hari ababa badafite ibyangombwa cyangwa ubwisungane mu kwivuza.”
Abafite uburwayi bwo mu mutwe barabarirwa kuri 60 muri uyu mugi wa Huye.