Ikipe ya Kiyovu Sports itamerewe neza na gato irasabwa kwishyura akayabo ka miliyoni zisaga 154 FRW ibereyemo hoteli yayihaye serivisi mu mwaka w’imikino ushize.
Hoteli yitwa Igitego yacumbikiraga Kiyovu Sports mu mwaka ushize w’imikino irishyuza iyi kipe Frw 153,694,006.
Mu ibaruwa yageze ku mbuga nkoranyambaga,iyi hoteli yahaye Kiyovu Sports integuza y’iminsi 10 itongerwa yo kuba bishyuye umwenda wose IGITEGO Hotels.
Iyi Hotel igira iti “Nshingiye kandi cyane cyane ku masezerano yabaye kuwa 15/08/2022 hagati yanyu na IGITEGO Hotels mu ngingo ya 9 ahateganyijwe ko mu gihe muzaba mumaze ukwezi mutishyura invoice mwashyikirijwe hazajya hiyongeraho 10% buri cyumweru.
Tubandikiye tubamenyesha ko muhawe integuza y’iminsi 10 yo kuba mwamaze kwishyura IGITEGO Hotels umwenda wose ungana na 153,694,006 frw,ibyo mukabikora ku neza byananirana hakitabazwa izindi nzego zibifitiye ububasha. Ku mugereka murahasanga kopi y’amasezerano, mu buryo uwo mwenda ubazwemo.”
Kuri uyu wa Kabiri, Inama ya Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports yemeje ko Kiyovu Sports company Ltd, iyoborwa na Mvukiyehe Juvénal, ihagarikwa by’agateganyo kubera amakosa yakoze mu bihe bitandukanye.
Bemeje ko Kiyovu Sports Ltd ya Mvukiyehe Juvenal yakoze amakosa yavuyemo ibihano bya FIFA bya miliyoni zisaga 80 FRW ndetse ubu hari ibirarane by’imishahara by’abakinnyi.
Nyuma y’umunsi wa kane wa shampiyona, Kiyovu Sports ya 8 ifite iminota 5/12.