in

Hertier Luvumbu nyuma yo kubona ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaramwihoreye bukaba bwongeye kumugarukaho yabuteye ubwoba yaka umurengera w’amafaranga 

Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri RDC Hertier Luvumbu Nzinga, yatumye ubuyobozi bwa Rayon Sports bugira ubwoba nyuma yo guca amafaranga menshi Kandi mbere yari yabyoroheje.

Hashize iminsi ubuyobozi bwa Rayon Sports buganiriza abakinnyi bashya iyi kipe igomba kwifashisha muri uyu mwaka w’imikino ugomba gutangira mu kwezi kwa munani. Iyi kipe yaganirije abakinnyi benshi ariko bibagirwa Hertier Luvumbu.

Amakuru yavugaga ko Luvumbu aganira na Uwayezu Jean Fidel gusa kuko abandi bayobozi bafatanya kuyobora iyi kipe harimo abatamwemera. Amakuru YEGOB twamenye avuga ko Rayon Sports nyuma yo kubona abandi bakinnyi bakina ku mwanya umwe na Luvumbu bakomeje kugora iyi kipe bahise basubira kuri Hertier Luvumbu Nzinga ariko uyu musore nawe ahita yihagararaho.

Mbere Shampiyona ikirangira Luvumbu mu biganiro yagiranye na Rayon Sports yasabwaga ubuyobozi ko buzajya bumwihera umushahara gusa ariko ubuyobozi buba buretse kugirango bushaka abandi bakinnyi bakomeye kuko ngo babonye Luvumbu akina iminota micye.

Amakuru twamenye avuga ko Hertier Luvumbu Nzinga nyuma yo kubona abayobozi ba Rayon Sports bari bamwibagiwe bakongera bakamugarukaho yaciye ubuyobozi bw’iyi kipe Milliyoni zigera kuri 35 kugirango yongere amasezerano.

Aya mafaranga ni menshi cyane ku ikipe ya Rayon Sports gusa bisa nkaho nawe igiye kumwihorere ikemera gusinyisha Muhire Kevin nawe urimo gushaka kugaruka muri iyi kipe yabereye Kapiteni sezo 2021/2022.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abasenga mumusengere! Prince Kid uri kwitegura ubukwe na Miss Iradukunda Elsa yasabiwe gufungwa imyaka myinshi cyane

Ibyamamare biramenyana! Umwami w’abana ‘Davis D’ yagaragaye ari kumwe na Miss Mwiseneza Josiane bahuje urugwiro – VIDEWO