in

Heritier Luvumbu yanenze bikomeye imyitwarire y’umukinnyi wa Rayon Sports washatse guhana ikosa atakoresheje

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Hertier Luvumbu yatonganyije Paul Were nyuma yo kurwanira Penalite ashaka kuyitera kandi atariwe wayikoresheje.

Ku munsi wejo hashize tariki ya 28 Gashyantare 2023, ikipe ya Rayon Sports yatangiye gukina imikino y’igikombe cy’amahoro ihura n’ikipe y’Intare FC, umukino uza kurangira Ikipe ya Rayon Sports ibonye intsinzi y’ibitego 2-1.

Wari umukino ukomeye cyane ku mpande zombi ariko cyane cyane ku ikipe y’Intare FC yashakaga gutsinda bikomeye ikipe ya Rayon Sports bitewe n’amagambo Umuyobozi wayo yatangaje mbere y’uyu mukino avuga ko abakinnyi be biteguye neza kandi bagomba gutsinda ikipe ya Rayon Sports.

Ntabwo byaje kuyihira kuko ku munota wa 40 w’igice cya mbere Paul Were yinjije Penalite neza nyuma yikosa abakinnyi b’ikipe ya Intare FC bari bamaze gukora mu rubuga rw’umuzamu rikoreshejwe na Iradukunda Pascal uzwi nka Peti Messi.

Iyi Penalite yari imaze gukoreshwa na Pascal yatumye abakinnyi barimo Hertier Luvumbu n’abandi bakinnyi bari kuri Benchi y’ikipe ya Rayon Sports batongana cyane nyuma yaho Paul Were yarwaniye iyi Penalite kandi Luvumbu we yarashakaga ko uyu mwana muto wayikoresheje ari we uyitera ariko Paul Were amubera ibamba. Ibi byatumye Luvumbu anenga cyane Paul Were nyuma y’iyi myitwarire.

Ikipe y’Intare FC yaje mu gice cya kabiri ihita ibona igitego cyo kwishyura ku munota wa 50, ariko ikipe ya Rayon Sports n’umutoza wayo Haringingo Francis bahise babona amazi atari yayandi bahita binjizamo abakinnyi bagiye batandukanye barimo Hertier Luvumbu bigenda neza babona Kufura imbere neza y’urubuga rw’umuzamu, Luvumbu ayitera neza ihita ivamo igitego cya kabiri umukino urangira ari ibitego 2-1.

Nyuma y’uyu mukino ubuyobozi bw’Intare FC ndetse n’abatoza b’iyi kipe ntabwo bigeze bishimira imisifurire bavuga ko Penalite yahawe Rayon Sports ngo ntabwo yari yo ndetse Kandi ko ngo na Kufura yavuyemo igitego cya kabiri ntabwo ryari ikosa umusifuzi yatanga.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi w’Umunyarwanda wa Rayon Sports yongeye kwemeza abakunzi b’umupira w’amaguru

Umusore yafatanwe akayabo k’amafaranga yamiganano ubwo yari arimo kwishyura mu isoko