in

Heritier Luvumbu yabwiye abakinnyi ba Rayon Sports amakipe akomeye mu Rwanda afitiye inzika ashaka kuzanyagira ibitego bitatu muri shampiyona

Umukinnyi wo hagati mu kibuga ufasha ba rutahizamu, Heritier Luvumbu Nzinga yabwiye abakinnyi ba Rayon Sports ko ikipe ya AS Kigali yifuza kuzayinyagira ibitego bitatu.

Umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports waduhaye amakuru yavuze ko Heritier Luvumbu Nzinga agitangira imyitozo yabwiye abakinnyi ko ikipe ya APR FC na AS Kigali ari zo kipe yifuza kuzandagaza mu buryo bukomeye.

Impamvu nyamukuru Heritier Luvumbu Nzinga afitiye inzika AS Kigali na APR FC ni uko ubwo aheruka mu Rwanda AS Kigali yatsinze Rayon Sports ibitego bitatu kuri kimwe, mu gihe na APR FC yabatsinze igitego kimwe ku busa.

Luvumbu Nzinga w’imyaka 30 ishyira 31 y’amavuko yatangiye kumenyekana cyane mu 2014 ubwo yakiniraga AS Vita Club y’iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yayivuyemo mu 2017 ahita yerekeza muri Royale Union Saint-Gilloise yo mu Bubiligi.

Mu 2018, Héritier Luvumbu yerekeje muri Association Sportive des Forces Armées Royales (AS FAR) yo muri Maroc, mu 2019 yayivuyemo yerekeza muri Club Athletic Youssoufia Berrechid ari na yo yavuyemo yinjira muri Rayon Sports.

Uyu mukinnyi yongeye kugaruka muri Rayon Sports ku wa Gatatu, tariki 28 Ukuboza 2022. Yagarutse muri iyi kipe y’igikundiro yigeze gukinira mu 2021 mbere yo kwerekeza muri Clube Desportivo Primeiro de Agosto yo muri Angola.

Kuva mu 2014 ni bwo uyu mukinnyi yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “Les Léopards”, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bayifashije kwegukana CHAN ya 2016 yabereye mu Rwanda.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Reba uduce dutandukanye mu mujyi wa Kigali dutera ipfunwe abadutuye kubera kwitirirwa ibihakorwa

Hamenyekanye umukinnyi wa Rayon Sports usuzugura bikomeye Perezida Uwayezu Jean Fidele n’umutoza Haringingo Francis