in

Heritier Luvumbu wa Rayon Sports akomeje kwibazwaho na benshi nyuma y’igikorwa kigayitse yakoze ku mukino wa Mukura Victory Sports cyatumye benshi bacika ururondogoro

Umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Heritier Luvumbu ntabwo yigeze yemeza abakunzi ba Rayon Sports nyuma yo kuyikinira umukino wa mbere wemewe na FERWAFA.

Nk’umukinnyi wari umaze igihe nta kipe afite, ari iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo gutandukana na Primeiro de Agosto yo muri Angola, biragaragara ko Nzinga Héritier Luvumbu agikeneye igihe cyo kugera ku rwego yahozeho.

Ibihe byiza uyu mukinnyi witezweho byinshi n’Aba-Rayons yagize mu mukino wose, ni umupira uteretse yateye ku munota wa 10 ukavamo igitego cyinjijwe na Moussa Camara wawukozeho gato.

Luvumbu agorwa no gukina umupira wihuta cyane kuko bigaragara ko yabyishyuye cyane ndetse hari n’aho yagiye agorwa no gukurikira umupira, ahandi akawutakaza.

Nko ku munota wa gatanu, yahushije umupira wari uvuye muri koruneri mu gihe nyuma y’umunota umwe, yashatse gukinana na Mucyo Didier Junior, ariko amuhereza umupira byari bigoye ko ageraho. Hiyongeraho umupira yambuwe na Iradukunda Elie Tatu mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ariko ku bw’amahirwe uyu mukinnyi wa Mukura VS ntiyagira icyo awukoresha.

Nubwo bimeze gutya, Luvumbu ashobora kuzakina neza namara kumenyerana n’aba bagenzi be bakinanye umukino umwe gusa w’irushanwa, ukaba uwa gatatu muri rusange kuko yakinnye imikino ya gicuti Rayon Sports yahuyemo na Heroes FC na Police FC.

Bumwe mu buryo bwiza yaremye harimo umupira yahaye Mucyo Didier ku munota wa munani, awuhindura mu izamu aho wakuweho n’ubwugarizi bwa Mukura VS, ugarukiye Mugisha François ‘Master’ atera ishoti ryakuwemo na Sebwato Nicholas.

Ubundi ni umupira ukomeye yateye ukitambikwa na myugariro wa Mukura VS washyizeho umugongo ku munota wa 54 n’undi yahinduye ugafatwa na Sebwato.

Luvumbu utari ufite izina ku mwambaro we nk’uko bimeze ku bandi bakinnyi ba Rayon Sports, yasaga n’uwananiwe guhera ku munota wa 70, gusa yagize n’amahirwe yo kudahabwa ikarita ubwo igice cya mbere cyarangiraga kubera amagambo yabwiye abasifuzi nyuma yo kwanga igitego cyashoboraga kuba icya kabiri kuri Camara.

Umusifuzi wa kane yamusabiye iyi karita, ariko Luvumbu yanga guhindukira akomeza mu rwambariro, Mulindangabo wari kuyimuha abura uko abigenza. Abakinnyi bakigaruka mu kibuga, uyu musifuzi wo hagati ntiyatanze ikarita ariko yaganirije Luvumbu amubwira ko ibyo yakoze bidakwiye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa Mukura Victory Sports yahishuye umukinnyi wa Rayon Sports w’Umunyarwanda ufite impano idasanzwe kurusha abandi muri shampiyona y’u Rwanda

“Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu” Ifoto ya Keza Terisky arikumwe na mama we yaciye ibintu kumbuga nkoranyambaga