in

Hemenyekanye ikipe izakina na Rayon Sports kuri Rayon Day( umunsi wa Rayon Sports)

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura neza umwaka utaha w’imikino, Hamenyekanye ikipe bizacakirana kuri Rayon Day umunsi Rayon Sports itegura wo kwereka abafana abakinnyi baguzwe.

Hagati ya tariki 3 na 5 z’ukwezi kwa Nyakwanga 2023, nibwo ikipe ya Rayon Sports izatangira imyitozo yitegura sezo ya 2023/2024. Kugeza ubu, ubuyobozi bukomeje gukora ibishoboka byose ngo burebe uko ikipe izaba ikomeye kurusha uko yari imeze muri iyi sezo ishize.

Iyi kipe ya Rayon Sports ntabwo iratangira gutangaza abakinnyi yamaze gusinyisha ndetse iri no mu rugamba rwo gushaka Umutoza mushya nyuma yaho Haringingo Francis wabatozaga umwaka ushize akomeje kwanga kongera amasezerano.

Nyuma y’ibi byose birimo gukorwa, YEGOB twaje gutohoza neza ngo tumenye ikipe ubuyobozi bwa Rayon Sports burimo kuvugisha bizahura kuri uyu munsi, tumenya ko ikipe ya Younga Africans yo mu gihugu cya Tanzania ari yo iri guhabwa amahirwe menshi.

Ikipe ya Rayon Sports itajya yiburira, uyu munsi mukuru wayo biteganyijwe ko uzategurwa na Choplife isanzwe ikorana n’umuhanzi Nandy ukomeye cyane mu gihugu cya Tanzania ndetse unakorana byahafi na Mr Eazi, ari nabyo birimo guha amahirwe menshi yo guhura kw’aya makipe yombi afite abafana benshi mu bihugu abarizwamo kuko n’umunsi wa Younga Africans (Younga Day) utegurwa n’iyi kompanyi.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugeni yafatanye mu mashati na Nyirabukwe bapfuye ibyo kurya imbere y’abatumirwa bari baje kubashyigikira mu bukwe

Musanze: Cya Gitera cyategaga abagore cyikabakorakora gishaka kubasambanya bacyishe cyitimaze irari bahita bagitaba