in

Hemejwe igihe Cristiano Ronaldo azajya gusinyira ikipe ya Al-Nassr nk’umukinnyi wayo mushya

Cristiano Ronaldo ashobora gusinyira Al Nassr mbere y’uko uyu mwaka wa 2022 urangira ndetse uyu mukinnyi ari kubarizwa i Dubai mu gihe byitezwe ko azerekeza muri Arabie Saoudite.

Ronaldo yamaze gutera umugongo ibyerekeye Igikombe cy’Isi atahiriwemo ndetse yasoje gahunda yo kwitoreza ku kibuga Valdebebas i Madrid.

Mu Mujyi wa Riyadh muri Arabie Saoudite, baramutegereje kugira ngo ashyire umukono ku masezerano yo gukinira Al Nassr kugeza muri Kamena 2025.

Ikinyamakuru MARCA cyo muri Espagne cyatangaje ko Ronaldo ategerejweho gusinyira Al Nassr muri uyu mwaka wa 2022.

Marca ivuga ko Ronaldo azasinya imyaka ibiri n’igice akajya yishyurwa agera kuri miliyoni 200€ ku mwaka arimo umushahara n’amafaranga yo kwamamaza.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uretse kwisaza ku ntebe y’abasimbura, Ronaldo yaje ayoboye abakinnyi 11 bitwaye nabi muri iki gikombe cy’isi ku buryo FIFA itazabakumbura

“Nzagura ikirwa, ndikumwe n’abagore benshi bambaye bikini” Inzozi za Rutahizamu wa Brazil nyuma yo gusoza gukina umupira