in

Havutse intambara ikomeye hagati y’abafunze Bruce Melodie n’abahanzi bakomeye bashaka ko arekurwa agakora ibyamujyanye

Abahanzi barimo Kidumu, B- Face n’abandi bamaganye itabwa muri yombi rya Bruce Melodie mu Burundi.

Uyu muhanzi yafunzwe kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022, akigera mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi.

Bruce Melodie yafunzwe ashinjwa uburiganya yakoreye umuherwe witwa Toussaint wo mu Burundi wari wamutumiye mu gitaramo muri 2018 ariko ntibyakunda ko ajyayo.

Kidumu Kibido akoresheje status ye ya Whatsapps yavuze ko ibyo bakoze byo gufata kuri Bruce Melodie ko atari byo kuko ngo ntabwo yagakwiriye kwakirwa muri buriya buryo.

Umuraperi B-face we ntabwo yumva ukuntu ibitaramo by’uyu muhanzi bisubikwa kubera ayo mafaranga aho avuga ko Bruce Melodie ari Brand ikomeye muri Esst Africa itagakwiye gufatwa muri ubwo buryo.

Uyu muraperi uheruka mu Rwanda akomeza atanga igisubizo cy’ibi bibazo, aho avuga ko bagakwiye gufatira passport ye ariko akarekurwa akananza agakora icyamuzanye maze ibindi bikaza nyuma yamaze guha Abarundi ibyishimo dore ko ngo bamutegerezanyije amatsiko ari benshi.

Ingingo ya 301 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Burundi ivuga ko umuntu uhamijwe icyaha cy’ubwambuzi bushukana ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri kugeza ku myaka itanu cyangwa ihazabu y’amafaranga 50 000 by’amarundi kugeza ku 200 000 by’amarundi, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Lynda Prya wa Zaba Missedcall yongeye gutuma abakoresha Instagram bamwenyura (Amafoto)

Kiyovu Sports yavuze umubare w’abakinnyi b’abazungu bazazana ndetse n’impamvu y’umurusiya