Mu Karere ka Nyamasheke hatowe umurambo w’umukecuru wari umaze iminsi igera kuri itanu yaraburiwe irengero.
Umurambo w’umukecuru w’imyaka 60 witwaga Nyirangirinshuti Félicité, wari utuye mu mudugudu wa Gakenke, akagari ka Rugali, umurenge wa Cyato, akarere ka Nyamasheke, wabuze ku wa 23 Kamena, wasanzwe ku nkengero z’uruzi rwa Karundura mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Kamena.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rugali, Mubayire Eliel, yabwiye BWIZA dukesha iyi nkuru ko uyu mukecuru yari asanzwe akora mu cyayi, muri zone ya Susa, ubana n’umugabo we Nsanzumutware Jean w’imyaka 75, ngo yari asanzwe azindukana n’abandi mu ma saa kumi n’igice z’igitondo bajya muri ako kazi, kuko ngo bazindukaga cyane.
Uyu Mukecuruku yabuze ku wa 23 Kamena, ubwo umugabo we yakanguka akamubura.
Nyuma yo kumubura batangiye gushakisha bafatanyije n’ubuyobozi aho yaje kuboneka ku wa 28 Kamena mu ma saa tanu z’igitondo.
Uyu Mukecuru yasanzwe ku nkengero z’uruzi rwa Karundura rugabanya akagari ka Rugali n’aka Mutongo, mu gice cy’umudugudu wa Yove, akagari ka Mutongo, yambaye ubusa igice cyo hasi, hejuru umupira yari yambaye ugera mu mutwe.
Nyakwigendera yabanaga n’umugabo we n’abana babo 2.
Iperereza rikaba yahise ritangira kugira ngo harebwe icyateye urwo rupfu.