Abantu benshi batunzwe no gukora akazi gatandukanye kugira ngo babashe gutunga imiryango yabo ndetse no kwiteza imbere gusa hari abahuriramo n’ibibazo bitandukanye mu kazi baba bakora bikaba ngombwa ko bakavamo bitabaturutseho.
Hari abantu benshi bakomerekera mu kazi bakora ndetse bamwe bikanabaviramo urupfu bagatakaza ubuzima imiryango bari batunze ikabaho nabi gusa ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyatangaje ko buri mwaka hakoreshwa amafaranga menshi yo kuvuza abakomerekeye mu kazi nayo kwita ku miryango yabo by’umwihariko kubo izo mpanuka zateye ubumuga ndetse n’ababuriye ababo muri izo mpanuka.
Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB cyatangaje ko hakoreshwa amafaranga agera kuri milayari 1,2 y’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bite kuri abo bantu baba bagiriye ibibazo mu kazi.