Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA nyuma yo kwakira ubusabe bw’amakipe akomeye kuvangura ndetse no gusobanura uburyo amakipe yegukanye igikombe cyahoze kitwa Coupe Intercontinentale ndetse na Copa Libertadores byahozeho, kurubu ubusobanuro buhagije bwatanzwe n’umuvugizi wa FIFA bityo biviramo ikipe ya Real Madrid kwanikira andi makipe mu duhigo tw’ibikombe yatwaye na Fc Barcelona ibigenderamo.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya FIFA, ubwo uyu muvugizi yatangazaga amakuru yerekeye n’iri vangura ndetse n’ibisobanuro by’ibi bikombe byakinwaga ahambere ariko ubu bitakiriho, FIFA yafashe icyemezo cy’uko igikombe gitwaga Coupe Internationale cyakinwe hagati y’umwaka w’i 1964 kugeza muri 2004, uwagitwaye wese azajya afatwa nk’uwatwaye Champions League maze uwatwaye igikombe cyahoze kitwa Copa Libertadores wese azajya afatwa nk’uwatwaye igikombe cy’isi cy’ama club. Ibi byose kuko Real Madrid nandi makipe yabitwaye yanakinaga European Cup winners Cup ariyo Uefa Champions League yubu, bikaba byahurijwe hamwe maze Real Madrid ihita irusha Fc Barcelona nandi makipe yo kumugabane w’iburayi agahigo ko gutwara ibyo bikombe byinshi.
Nguko uko amakipe akurikirana mu gutwara igikombe cy’isi cy’ama club.