Mu gihe abafaba ku isi hose bazwiho gukora udushya ndetse no kurenga ku mategeko, abafana bakomoka mu bwongereza bashyiriweho gasopo ikomeye ndetse ibihanangiriza.
Ubuyobozi bwa Qatar bwamaze gutangaza ko butazihanganira na gato umufana uwo ariwe wese uzahirahira akazana ibiyobyabwenge muri iki gihugu cyane cyane urumogi na Cocaine.
Mu gihe abafana bo mu bwongereza bazwiho kugendana cocaine, hashyizweho amategeko avuga ko umufana wese uzafatanwa ibi biyobyabwenge azahanishwa igihano cy’urupfu nkuko bisanzwe bigenda.
Amakuru dukesha The Sun avugako ibiyobyabwenge ari kimwe mu ntandaro y’amakimbirane ndetse n’impanuka zibera muri Stade ndetse zikaviramo bamwe urupfu.
Nkuko byatangajwe, ni uko mu mwaka wa 2020 ubwo habaga umukino wa nyuma wa Euro I Wembley stadium, ibiyobyabwenge ngo niyo ntandaro y’imfu zagiye ziboneka.