in

Hashyizweho ibiciro bishya by’amata ku borozi bisimbura ibyari bisanzwe

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, yashyizeho ibiciro bishya by’amata ku borozi bisimbura ibyari bisanzwe, aho umworozi uzajya ajyana ku ikusanyirizo Litiro imwe azajya yishyurwa amafaranga 400 Frw aho kuba 300 Frw yari asanzwe, umuturage uyaguze ku ikusanyirizo we akazajya yishyura 432 Frw.

Ibi biciro bishya byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2024, bitangazwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Itangazo rigira riti “ Igiciro ntagibwa munsi gihabwa umworozi ugejeje amata ku ikusanyirizo ni 400 Frw. Igiciro cy’amata ku ikusanyirizo ni 432 Frw kuri litiro. Ikiguzi cy’ubwikorezi ku mata agemuwe ku nganda, aborozi cyangwa abacuruzi hakomeza gukurikizwa imikoranire bari basanganwe.”

Inzego zibishinzwe zasabwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye iri tangazo. Aborozi basanzwe bafite abaguzi babahera ku giciro kiri hejuru babwiwe ko iri tangazo ritabareba.

Andi makuru meza, umuntu wese ufite imbuga nkoranyambaga ushaka kuzikoresha zikamwinjiriza amafaranga atubutse. Kanda kuri iyo link wiyandikishe: https://share.clickrwanda.com/advert/544665ab-6f98-4e08-88ad-2677b36614b0?ref=agent_133

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Meteo Rwanda yateguje abanyarwanda ko kuri uyu Gatatu haragwa imvura mu gihugu

Breaking news: APR FC yaraye ikoze operation ikomeye isinyisha rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Mali mu minota 30 mbere yo gufata indege imwerekeza mu Bufaransa