in

Hashobora kuba impinduka zikomeye mu mikino y’igikombe cy’Isi mu gihe cya Vuba.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa Dr. Parice Motsepe, yemeje ahamye ko ashyigikiye igitekerezo cyatanzwe n’igihugu cya Arabia Saudite, cyuko igikombe cy’isi cyahindurirwa igihe cyajyaga kibera aho kuba buri myaka ine, ahubwo kikaba buri myaka ibiri, ni igitekerezo cyatanzwe mu nteko rusange ya FIFA iheruka.

Motsepe uyobora CAF ku mwanya yagiyeho muri uyu mwaka, yavuze ko uyu ari umwanzuro wizweho mu nama iheruka y’abayobozi ba CAF yabaye mumpera z’icyumweru gishize. Yavuze ko igikombe cy’isi kigiye gikinwa buri myaka ibiri afurika yabyungukiramo cyane. Yavuze ko kandi kuzana iki gikombe buri myaka ibiri, byakuba kabiri inyungu FIFA ikura muriki gikombe, bityo bigatuma n’abanyamuryango bayo babona kurizo nyungu.

Motsepe avuga ko akanyungu kose k’inyongera Africa yakura muriri rushanwa rya buri myaka ibiri, kafasha mu kuzahura imiberehpo y’umupira w’amaguru muri Africa, ihagaze habi cyane mu bihugu byinshi. Icyakora Motsepe ntabwo yasobanuye ukuntu Africa ishobora kwakira igikombe cy’isi, kandi nubundi hasanzweho irushanwa riba buri myaka ibiri ry’igikombe cya Africa ndetse na CHAN nayo iba buri myaka ibiri, ntasobanura ukuntu ibihugu bya Africa byakwikura muri uru rugamba rutoroshye rwo guhora mu mikino yo gushaka ticket buri mwaka.

Muri 2013 CAF uwayoboye umupira w’amaguru muri Africa yahinduye igihe igikombe cya Africa cyajyaga kibera, ntabwo hahinduwe igihe cy’imyaka ibiri ahubwo hahinduwe imyaka kugira ngo kitazakomeza gukubitana nicy’isi. Nubwo byavugwaga ko amakipe ya Africa atabasha kugera kure bitewe nuko agera mu gikombe cy’isi avuye no mucya Africa, ibi ntacyo byahinduye ku myitwarire y’amakipe ya Africa dore ko kugeza nubu ntayirabasha kugera nomuri ½.

Perezida wa CAF Motsepe, yakomeje avuga ko nyuma yuko FIFA ifashe umwanzuro kuriki cyifuzo cya Arabia Saudite, amarushanwa yo muri Africa nayo azahita ahindurirwa ingengabihe bityo bikabasha kugendana n’amategeko mashya y’igikombe cy’isi mu gihe byazaba byahinduwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda: umunyeshuri wari uherutse gukora ikizamini cya Leta yasanzwe mu giti yitabye Imana.

« Uri impano y’Imana, ndagukunda birenze igipimo » – Miss Grace Bahati yabwiye umwana we amagambo akomeye ku isabukuru ye y’amavuko