Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Carlos Alos Ferrer yabwiye yatangaje amagambo akomeye kuri Haruna Niyonzima none nawe yamusubije ababaye cyane.
Mu minsi ishize umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Carlos Alos Ferrer mu kiganiro n’itangazamakuru yabajijwe impamvu atahamagaye Haruna Niyonzima kandi aho akina mu gihugu cya Libya ari umukinnyi mwiza kandi wigaragaza. Yaje gutangaza ko impamvu Haruna Niyonzima atamuhamagaye ari uko igihe cyose yakiniye ikipe y’igihugu nta kintu yakoze ahubwo yahisemo guha abandi amahirwe.
Kuri uyu wa Kane mu kiganiro uyu mukinnyi yahaye B&B FM Umwezi, Haruna Niyonzima yaje gusubiza umutoza ababaye cyane amubwira ko nawe atababazwa no kuba atahamagawe ahubwo yababazwa n’umusaruro mucye ikipe y’igihugu yabona. Yaje no kuvuga ko umutoza nawe ntakintu arakora ndetse iyo aza kubona ntamusaruro atanga ntabwo aba yaramwitabaje mu mikino yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cyabakina imbere mu gihugu CHAN.
Haruna Niyonzima yaboneyeho no kuvuga ko hari igihe umuntu abazwa ibintu akabura uko yasubiza agapfa kuvugwa ari byo ngo Carlos Alos Ferrer yakoze. Haruna Niyonzima yaje no gutera akanyabugabo abakinnyi bahamagawe bose avuga ko bizeye ubushobozi bwabo ndetse ko yizeye intsinzi yabo nibakoresha imbaraga nyinshi.
Niyonzima Haruna yakiniye amakipe menshi akomeye hano mu Rwanda arimo ikipe ya APR FC, AS Kigali ndetse n’izindi. Uyu musore yakiniye Yanga Africans yo mu gihugu cya Tanzania ndetse anakinira Al Ta’awon yo muri Libya.