in

Haruna Niyonzima atangaje icyatumye As Kigali isezererwa

Mu ijonjora rya Kabiri ry’amarushanwa Nyafurika ahuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ikipe ya Al Nasser yo muri Libya yasezereye AS Kigali yari ihagarariye u Rwanda.

Ni umukino wabaye ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2022, ubera i Benghazi mu gihugu cya Libya.

AS Kigali yasabwaga gutsinda cyangwa ikahangayiriza muri Libya ariko mu bitego, ntabwo byayikundiye kuko yatsinzwe igitego 1-0 ku munota wa 69.

Ikimara gutsindwa igitego, iyi kipe yari ihagarariye u Rwanda muri aya marushanwa, byari bisobanuye ko isigaranye amahirwe yo kunganya mu bitego ubundi igakomeza ariko si ko byayigendekeye.

Umukino warangiye, ikipe ya Al Nasser yahise isezerera AS Kigali gutyo. Bisobanuye ko iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, igomba kugaruka mu Rwanda igakomeza shampiyona.

Nyuma y’umukino kapiteni wa As Kigali Haruna Niyonzima yatangaje icyatumye batsindwa muri Libya avuga ko umukino watumwa basezererwa ari uwabereye I Huye yagiye ati “twakoze amakosa mu mumukino wabereye I Huye twagombaga gutsinda ibitego” asoza ashimira abafana ba babaye hafi kandi abasaba imbabazi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Myugariro wa APR FC werekeje i burayi gukora ubukwe biravugwa ko yamaze gutandukana n’umukunzi we (inkuru irambuye)

Alyn sano akomeje gukora ibikorwa bishimangira ko ari uwambere mu bahanzikazi bo mu Rwanda