Harry Jacob Maguire , myugariro wa Manchester United akaba na kapiteni wayo yagarutse ku hazaze muri iyo kipe ndetse n’umubano we na Ten Hag ubatoza.
Harry Maguire wahoze ari umukinnyi ngenderwaho muri Manchester United icyabishimangiraga yari na kapiteni wayo. Ariko kuva aho Erik Ten Hag afatiye akazi ko gutoza Manchester United, Harry Maguire na Victor Lindelfo babuze umwanya ubanza mu kibuga kuko ubu abakinnyi bayobobora ubwugarizi bwa Manchester United ni Raphaël Varane na Lisandro Martinez byaba ngombwa hakitabazwa na Luke Shaw.
Ubwo isoko ry’igura ni gurishwa ry’abakinnyi mu kwa mbere ryari rifunguye , abanyabigwi ba Manchester United barimo Rio Ferdinand na Paul Scholes bagiriye inama Maguire yo kuva muri iyo kipe ariko we ahitamo kuguma i Manchester.
Mu ijoro rya keye mu mukino Manchester United yatsinzemo Real Betis , Harry Maguire yari yabanje mu kibuga.
Ubwo umukino wari urangiye, aganira n’ikinyamakuru BT Sports yabajijwe ku kazoza ke , maze avuga ko muri Manchester akora ibishoboka byose ngo ikipe ibone umusaruro kandi aribyo yifuza.
Maguire yagize ati ” Mfite umumaro ukomeye muri Manchester United haba mu kibuga no hanze ya, buri munsi ngerageze kugira uruhare mu gutuma ikipe yatsinda , naba nakinnye cyangwa ntakinnye. Niyo ntego yange ubu.
Harry Maguire yongeyeho ko azakomeza gukora cyane mu myitozo kugeza ahindutse umukinnyi ngenderwaho.
Harry Maguire kuva yava mu Gikombe cy’Isi amaze kubanza mu kibuga imikino 7 gusa.