in

Harmonize yiciye ku bakobwa bamuzengereje bamusaba ko bakundana ahubwo atangaza icyo ashyize imbere yizeye ko kitazamutenguha

Harmonize umaze kugira izina rikomeye muri East Africa yiciye ku bakobwa ndetse avuga ko adateganya gusubira mu rukundo vuba kuko yarubabarijwemo bikomeye.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yabishimangiye avuga ko agomba gushaka amafaranga akaba ahagaritse ibintu by’inkundo.

Yagize ati” abakobwa benshi bakomeje kunsaba urukundo nkabahakanira gusa ubu nishimye kuruta mbere nkiri mu rukundo ndetse ko ubu ndi single.

Yakomeje agira ati”nakomerekejwe no kuba naragiye nkunda nkitangira abakunzi nagize ariko ntibabibone.”

Mu byo yashimangiye cyane yavuze ko amafaranga n’ubutunzi aricyo ashyize imbere kuko ubutunzi butazigera bumusiga kereka ngo we nabusiga.

Ubwo Uyu muhanzi Harmonize aheruka mu Rwanda byakomeje kuvugwa ko yaba ashaka Yolo The Queen ko yamubera umukunzi gusa byarangiriye mu magambo.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru wa Tv 1 yashyize hanze ubutumire bw’ubukwe bwe n’umunyamakuru wa Isango Star

Breaking News: Rutahizamu ngenderwaho mw’ikipe ya Police FC yamaze gusezera burundu