Umuhanzi ukomeye muri Tanzania Harmonize wari umaze amezi agera kuri ane asaba imbabazi Kajala Frida wahoze ari umukunzi we, ubu amakuru ahari nuko uyu mugore yamubabariye bagasubirana mu rukundo.
Harmonize mugusaba imbabazi yabanje kumanikisha icyapa kinini cya rutura mu mugi wa Dar Saalam kiriho ifoto ye n’uyu mugore mu kumugaragariza ko amukunda.
Amaze gukora ibyo yamuguriye imodoka nziza yo mu bwoko bwa Ranger Rover arayimushyira byose byajyanaga n’ubutumwa burebure bwo gusaba imbabazi atahwemaga kunyuza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Kugeza ubu amakuru ahari muri Tanzania n’uko uyu mugore yababariye uyu muhanzi bagasubirana mu rukundo.
Hari andi makuru avuga ko uyu mugore yahise agirwa umwe mu itsinda rishinzwe kureberera inyungu za Harmonize mu muziki.