in

Harmonize yashituwe n’amafoto ya Ariel Wayz bituma avuga ikimuri ku mutima -AMAFOTO

Harmonize, umwe mu bahanzi bakomeye mu karere no muri Afurika yise Ariel Wayz umukunzi ndetse amuhundagazaho imitima, nyuma yo kumubona mu mikenyero.

Bamwe ni ubwa mbere abandi ntibabimumenyereyeho, gusa ababashije kubona aya mafoto ya Ariel Wayz banyuzwe ndetse bishimira uburyo aberewe mu mwambaro wa Kinyarwanda.

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Ariel Wayz yasangije abamukurikira barenga ibihumbi 180, amafoto abiri yambaye umukenyero wa Kinyarwanda, maze ayakurikiza amagambo agira Ati “UmunyaRwandakazi’’.

Ni amafoto yakuruye amarangamutrima ya benshi, barimo n’icyamamare mu muziki Harmonize washizeho amagambo agira ati’ “My Baby’’ maze ayakurikiza utumenyetso tw’umutima.

Usibye Harmonize, Madebeats nawe yishimiye aya mafoto, abwira Ariel Wayz ati ”Ni ibi ubundi nakubwiraga”. Abarimo ba Ange Mutoni n’abakunzi b’uyu muhanzi kandi, bari mu bakunze aya mafoto ye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Murarye muri menge nyabuna” Ubujura bwitwaje intwaro nk’imihoro, ibyuma n’ibindi buri kuvuza ubuhuha – video

Element indirimbo ya mbere akoreye muri 1:55 AM entertainment ikomeje kubica bigacika -Videwo