Ku munsi w’ejo umukino wari utegerejwe na benshi, watangiye gukinwa saa cyenda zuzuye (15:00), aho Rayon Sports yari yakiriye ikipe ya Police FC kuri sitade ya Muhanga, aho Rayon sports iri kwakirira imikino yayo muri icyi gice cya kabiri cya shampiyona.
Nyuma yu y’umukino wahuzaga ikipe ya Rayon sports na Police fc, warangiye ikipe ya Police fc inyagiye ikipe ya Rayon sports ibitego bine kuri bibiri , kuruhande rwa Police fc byatsinzwe n’abakinnyi bakurira Dany usengimana ku munota wa 14′, Muhadjiri Hakizimana wagitsinze kuri penalite ku munota wa 24′, Ntirushwa Aime yaje kongeramo icya gatatu ku munota wa 82′ w’umukino, mugihe mu minota yinyongera bari bongeyeho itanu jean bosco Kayitaba yaje ashimangira instinzi , mu gihe kuruhande rwa Rayon sports batsindiwe na paul were 23′ ndetse na Esenu musa ku munota wa 27′.
Nyuma yu y’umukino war’ishiraniro, itangazamakuru ryegereye umutoza Haringingo utoza Rayon sports maze rimubaza icyatumye atsindwa n’ikipe ya Police fc, yagize ati “ nibazako urebye uburyo twagarutse mu gice cyakabire icyabuze ari amahirwe, kuko twabonye uburyo nka 2 bwo kuba twarangiza umukino ariko ntitwabubyaza umusaruro, nibaza yuko rero iyo ubonye amahirwe ntuyabyaze umusaruro hari igihe nabo nyuma bashobora kubona amahirwe bakayabyaza umusaruro, icyo mvuga nuko twabuze amahirwe nicyo cyatumye dutsindwa uyu mukino, ikindi nibaza ko ikipe ari ugukomeza kubaho, rero kuba twarahagazemo haricyo byagabanuye kuko siko twari kuba tumeze”
Yakomeje avuga ko kandi imisimburize isa nkaho yabaye batabiteguye, nkaho avugako gusimbuza Mitima Issac ndetse n’umuzamu HAKIZIMANA Adolphe nyuma yo kuvunika ukuboko ndetse no kubura abakinnyi nka Ganijuru Elie nabyo biri mubyabakoze munkokora bigatuma batsindwa.