in

Haringingo Francis yarakariye cyane umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kuryoherwa n’imifanire y’abafana b’iyi kipe akajya akina ibintu byinshi kandi atari byo umutoza amushakaho

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports Joachim Ojera, nyuma y’igihe kitari kinini akinira iyi kipe yatangiye kwerekana ko yamaze kwishimira abafana ba Rayon Sports ari nako akomeza kugenda ashaka kubashimisha kandi umutoza atari byo amushakaho.

Ibi uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Uganda, yabigarageje ku mukino batsinzemo ikipe ya Police FC ku munsi wo kuwa gatatu ibitego 3-2, aho yafata umupira Aho gukinana na bagenzi be agashaka gucenga cyane kugirango abafana bishime umutoza w’iyi kipe agatongana cyane amusaba gukina bicye ariko uyu musore agakomeza.

Umutoza Haringingo Francis iyo muganiriye akubwira ko agiye kuganiriza uyu mukinnyi bakarebera hamwe uko yabikosora kugirango iyi kipe ijye ibona ibitego byinshi kandi biturutse muri Ojera cyane ko afite ubushobozi bwose mu gice cyo gutaha izamu.

Ku munsi wo ku cyumweru tariki 30 Gicurasi 2023, ikipe ya Rayon Sports irakina n’ikipe ya Espoir FC mu mukino uzabera mu karere ka Rusizi. Ni umukino uzaba ari mwiza nubwo ikipe ya Espoir FC bisa nkaho yamaze kumanuka ndetse Kandi ikipe ya Rayon Sports ikaba ikiri mu rugamba rwo gutwara igikombe cya Shampiyona.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agezweho kano kanya kuri Prince Kid uri gutegura ubukwe mu ibanga rikomeye

Cyiramutunze! Dabijou yakoreye ibifaranga bitagira ingano ubwo yazunguzaga cya kibuno cye cyamutwaye amamiliyoni (VIDEWO)