Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yanenze bikomeye Mitima Issac nyuma yo kumuhemukira ku mukino batsinzemo ikipe ya Rutsiro FC ibitego 2-0.
Muri uyu mukino habayemo imvururu zikomeye ubwo ikipe ya Rutsiro FC yabonaga igitego ariko umusifuzi wasifuraga ku ruhande muri uyu mukino akacyanga, abakinnyi ba Rutsiro FC bakamwuzuraho cyane ariko abakinnyi bigera aho baratuza umukino uza gukomeza ikipe ya Rutsiro FC yashakaga kwishyura ikomeza kwataka cyane.
Byaje kongera ubwo umukinnyi wa Rutsiro FC yazamukanaga umupira Mitima Issac akamutegera mu rubuga rw’umuzamu, ariko umusifuzi akanga gutanga Penalite bihita bituma abakinnyi bashaka kurwana mu buryo bukomeye ndetse Mitima Issac aza guhabwa ikarita y’umuhondo kubera kujya kuburana n’abakinnyi ba Rutsiro FC avuga ko ngo bamubeshya ntakintu yakoze cyatuma baha iyi kipe Penalite.
Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis yaje kwinjira mu kibuga ndetse na Okoko Godfrey utoza Rutsiro FC kugirango bahoshe iyo ntambara yari ibaye. Haringingo Francis yaje gutonganya cyane Mitima Issac kubera kwihesha ikarita kandi bitari bikwiye kuko siwe wagombaga kujya kuburana kandi hari Kapiteni we.
Uyu mutoza yaje kubwira uyu mukinnyi amagambo akomeye arimo akababaro kenshi cyane kuko iyi karita yahawe ishobora gutuma mu mukino uzakurikira ahawe indi ikarita yahita ituma asiba undi mukino kandi yari umukinnyi urimo gufasha ikipe ya Rayon Sports muri iyi mikino isigaye ya shampiyona kugirango irangire.