Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis nyuma yo gutsinda ikipe ya Gasogi United yakuye imitima y’abakunzi b’iyi kipe nyuma yo gutangaza ko Iraguha Hadjii azamara igihe kinini hanze y’ikibuga.
Mu mukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo ikipe ya Gasogi United ibitego 2-1, ikipe ya Rayon Sports yarangije umukino itakaje Iraguha Hadjii wari umaze iminsi agenderwaho yagize ikibazo k’imvune ikomeye anasohoka umukino utarangiye.
Nyuma y’uyu mukino abatoza ndetse n’abaperezida batangaje uko biyumva nyuma y’umukino, Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel atangaza ko ibi byose iyi kipe irimo kugeraho ari ukubera umubabo mwiza uri hagati y’abayobozi ndetse no gukorana neza n’abakinnyi hamwe n’umutoza Haringingo Francis. KNC we byari agahinda gakomeye yikoma umusifuzi Nsabimana Celestine anatangaza ko nibakomeza kubiba bizarangira ikipe ye ayikuye muri Shampiyona.
Haringingo Francis umaze kuba shushu waba-Rayon nyuma yo gutsinda APR FC ndetse na Gasogi United ikipe ye ikaba yicaye ku mwanya wa kabiri n’amanota 39, yatangaje ko yari amanota akenewe cyane muri iki gihe kandi ko bagiye gukomeza gutya kugirango uyu mwaka bazatware igikombe.
Uyu mutoza yaje gukura imitima abakunzi ba Rayon Sports nyuma gutangaza igihe Iraguha Hadjii azamara hanze y’ikibuga. Yaje gutangaza ko akurikije uko yabonye ukuntu Uyu mukinnyi yababaye cyane abakunzi bagomba kumutegereza igihe kitari gito kuko umukinnyi wa Gasogi United ngo yaramukandagiye cyane ariko bagomba gutegereza akazi k’abaganga.