Umutoza Haringingo Francis w’ikipe ya Rayon Sports wicariye intebe ishyushye nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ashobora gutandukana n’iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda.
Ku wa gatanu ejo hashize ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Gasogi United igitego 1-0 mu mukino wasoje igice cya mbere cya Shampiyona. Nyuma y’uyu mukino Umutoza wa Rayon Sports Haringingo Francis yagaragaje umubabaro ukomeye aterwa n’ibibazo yahuye nabyo muri iyi phase Aller byo kuvunikisha abakinnyi benshi bigatuma atakaza amanota menshi.
Uyu mutoza yanagarutse ku makuru akomeza kuvugwako yaba arimo gushakwa n’ikipe yo muri Tanzania yitwa NAMUNGO FC ndetse anavuga ikintu cyatuma wirukanwe mu ikipe ubereye umutoza waba utsinda cyangwa utsindwa.
Yagize Ati “Aka kazi dukora iminsi yose duhora ku ntebe ishyushye, niyo uba utsinda bashobora kugusezerera cyangwa nawe ushobora kuba utari mu mwanya mwiza ugashaka gutandukana nayo bitewe nuko ubona ibintu ukoreramo bitatuma ubona umusaruro mwiza. Bashobora kunyirukana cyangwa bakampagarika ibyo byose ni ibintu bihari kandi bivugwa. Rero ku ruhande rwanjye ubu ibyo kugenda muzabimenye mu minsi iza.
Uyu mutoza abajijwe niba akiri mu ikipe ya Rayon Sports cyangwa niba aragenda, yasubije avuga ko ari ikibazo gikomeye ariko mu minsi iza ari bwo bagomba kubitangaza.
Yagize Ati ” Iki ni ikibazo gikomeye ariko kugeza ubu ndacyafite amasezerano y’ikipe ya Rayon Sports ariko mu minsi iri imbere, reka tubanze tuge muri Noheri, ibyo bindi bizaza nyuma, tuzabibamenyesha. Ubu nitaye kuri Rayon Sports, ibyo bindi byo muri Tanzania naha i kigali hari amakipe menshi. Tugiye gusuzuma uko twitwaye mu gice cya mbere, turebe icyo dushobora kongeramo imbaraga.”
Ikipe ya Rayon Sports iri mu bibazo bitandukanye, ishobora gutandukana n’uyu mutoza bivugwa ko ari ukubera abantu bari kumuvangira muri iyi kipe bashaka ko akinisha abakinnyi bo biguriye kandi we akabona ntakintu bafite bamufasha.
Iyi kipe nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Gasogi United yahise imanuka igera ku mwanya wa 5 wa shampiyona n’amanota 28 ikurikiye Gasogi, APR FC, Kiyovu Sport ndetse na AS Kigali.