Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis yababajwe cyane na Mussa Essenu ndetse na Hakizimana Adolphe baraye bavunikiye mu mukino waraye ubaye.
Ku munsi wejo hashize ikipe ya Rayon Sports yakinnye na Gorilla FC, Rayon Sports iza kuwitwaramo neza ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda n’amanota 28 irusha iya kabiri amanota 5.
Muri uyu mukino Hakizimana Adolphe yawugiriyemo ikibazo ndetse na Musa Esenu wagiye mu kibuga mu gice cya kabiri nawe aza kuwuvunikiramo benshi bongera kwibaza aho ikipe ya Rayon Sports irimo kwerekeza nyuma y’imvune zabakinnyi bamaze iminsi barwaye barimo Tuyisenge Arsene, Rwatubyaye Abdul, Rafael Osaluwe ndetse na Blaize Nishimwe.
Umutoza Haringingo Francis mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino yatangaje ko byaba bibabaje kuba aba bakinnyi nabo bababura bakiyongera ku bandi amaze iminsi adafite ariko ngo bagiye kureba ko imvune bagize bazitaho kuburyo bazagaruka no mu mukino utaha ubwo bazaba bakina na Etincelles FC.
Uyu mukino Rayon Sports ifite muri iyi wikendi uraba mbere yo gukina na APR FC, umukino abakunzi ba Rayon Sports bahora bifuza gutsinda kuva 2019. Rayon Sports nibasha kwitwara neza kuri Entencelle FC bizaba bibongerera amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona nyuma y’imyaka myinshi abafana bakumbuye ibi byishimo.