in

Haringingo Francis uri mu Rwanda agiye kubona akazi gashya mu ikipe y’ikiciro cya mbere mu Rwanda

Umurundi Haringingo Francis Christian ’Mbaya’ ayoboye urutonde rw’abafite amahirwe yo gutoza Ikipe ya Etoile de l’Est iherutse gutandukana n’abari abatoza bayo Nshimiyimana Maurice ’Maso’ n’Umwungiriza we Kamanzi Karim.

Icyemezo cyo gutandukana n’aba batoza bombi Ubuyobozi bwa Etoile de l’Est bwagifashe nyuma yo kunyagirwa na Kiyovu Sports ibitego 6-1 mu mukino w’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona kuri Kigali Pelé Stadium.

Kuri ubu ikipe iri gutozwa n’Umutoza wongera imbaraga abakinnyi Ntibimenya Emmanuel ndetse ni na we uzayobora umukino w’Umunsi wa 10 wa Shampiyona izakiramo Gasogi United tariki 5 Ugushyingo 2023 kuri Stade ya Ngoma.

Ubuyobozi bwa Etoile de l’Est buri gushaka umutoza ufite ubunararibonye mu Cyiciro cya Mbere buri kugirana ibiganiro n’Umurundi Haringingo Francis Christian ’Mbaya’ uherutse gutandukana na Sofapaka FC yo muri Kenya ndetse yerekejeyo nyuma yo guhesha Rayon Sports Igikombe cy’Amahoro.

Amakuru twamenye ni uko Ubuyobozi bwa Etoile de l’Est mu biganiro n’Umutoza Haringingo ufite izina riremereye mu Rwanda. Uyu yatoje amakipe akomeye arimo Mukura VS yahesheje Igikombe cy’Amahoro cya 2018 avuye muri Vital’o y’iwabo mu Burundi, yananyuze muri Police FC na Kiyovu Sports.

Mu bandi bifuzwa harimo Umurundi mugenzi we Ndayizeye Jimmy watoje Ikipe y’Igihugu, Intamba mu Rugamba batandukanye umwaka ushize kuri ubu uri gutoza Le Messager Ngozi. Uyu kandi yatoje na Academie Tchite y’iwabo. Mu Rwanda azwi cyane muri Espoir FC yatoje imyaka ibiri hagati ya 2016-2018.

Bisengimana Justin usanzwe ari Umutoza wungirije wa Police FC ni irindi zina riri kuvugwa mu bifuzwa i Ngoma. Uyu mutoza wungirije mu Ikipe y’Igihugu Amavubi U15 yatoje amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere atandukanye nka Espoir FC aherukamo umwaka ushize nk’umutoza mukuru, Rutsiro FC, Bugesera FC na Sunrise FC.

Banamwana Camarade na we ari mu bifuzwa mu bazahura Etoile de l’Est iri ku mwanya wa 14 ndetse bivugwa ko hari n’ibiganiro bimaze iminsi. Uyu mutoza si mushya i Ngoma kuko yatoje iyi kipe mu 2021 ikiri mu Cyiciro cya Kabiri.

Izina rya Camarade risanzwe rizwi muri ruhago y’u Rwanda kuko azwi mu makipe nka Bugesera FC aho yamenyekanue cyane ubwo yasesereraga Rayon Sports mu Gikombe cy’Amahoro, Gicumbi FC na Kiyovu Sports.

Biteganyijwe ko nyuma y’umukino w’umunsi wa 10 Etoile de l’Est izakiramo Gasogi United izatangaza umutoza mushya uzayitoza ubwo izaba yakiriwe na Gorilla FC tariki 10 Ugushyingo 2023.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore nomero za Telefone zashyizweho na Polisi y’u Rwanda wahamagara mu igihe uhuye n’ikibazo gicyemurwa n’uru rwego

Aha niho benshi mu bany’Africa bashaka kujya kandi harutwa n’i Kigali! Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho agaragaza uburyo hari abaturage babayeho nabi i Paris mu Bufaransa – VIDEWO